Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:29 - Bibiliya Yera

29 bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

29 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk'amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

29 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk'amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:29
9 Iomraidhean Croise  

Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”


Kuko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukora ibibi.


Iki gihano cyategetswe n'abarinzi gihamywa n'ijambo ry'abera, kugira ngo abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka ikimikamo uworoheje nyuma ya bose.’


Uzirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk'inka, uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.


Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk'amoya y'ikizu, inzara ze zihinduka nk'iz'ibisiga.


ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n'amazi.


Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,


Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan