Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:13 - Bibiliya Yera

13 Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk'uw'umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk'uw'inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk'ubw'umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk'ubw'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk'ubw'umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk'ubw'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:13
18 Iomraidhean Croise  

Abatware b'amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.


Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, Mukumvira ijwi ry'ijambo rye.


Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n'Uwiteka? Ni nde wo mu bana b'Imana uhwanye n'Uwiteka?


“Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru,


Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y'isi yose,


Kandi nk'uko bategetse ko igishyitsi n'imizi by'icyo giti bigumaho, ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.


Ariko hanyuma Daniyeli wahimbwe Beluteshazari mwitiriye imana yanjye, wababwagamo n'umwuka w'imana zera, araza murotorera izo nzozi nti


Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye.


ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi.


“Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.


Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by'igitambo gihoraho n'igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n'izo ngabo bizasiribangwa?”


Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.


“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.


“Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w'Imana.”


“Ayii we! Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.”


ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w'amategeko ye, arawuboherereza.


Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be,


uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriro n'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan