Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n'itatu w'ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b'umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n'ibisonga by'umwami n'abatware b'intebe n'abatware b'ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk'uko imyandikire yacyo imeze, n'ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n'Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.