Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 3:29 - Bibiliya Yera

29 “Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y'indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk'icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

29 None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

29 None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 3:29
17 Iomraidhean Croise  

Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n'ubu.


Kandi nciye iteka, umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoye ibyo.


Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y'abanyabyaha.


Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose. Sela.


Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.


Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.


Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya,


Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w'abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”


Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw'igihugu cy'i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami.


Nuko umwami asubiza Abakaludaya ati “Nazibagiwe. Nuko nimutazimbwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa kandi ingo zanyu zizahindurwa nk'ibyavu.


Nuko rero, hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy'i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy'izahabu wahagaritse.”


Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”


Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry'umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.


Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry'umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.


Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n'ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z'intare.”


Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n'Icyacu, Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw'ibyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan