Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 3:21 - Bibiliya Yera

21 Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n'imyambaro n'imyitero n'ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry'umuriro ugurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Baboha abo bagabo uko bakambaye amakabutura n'amakanzu n'ingofero n'amakoti, babajugunya hagati mu itanura rigurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Baboha abo bagabo uko bakambaye amakabutura n'amakanzu n'ingofero n'amakoti, babajugunya hagati mu itanura rigurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 3:21
6 Iomraidhean Croise  

Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y'imbohe bakingiraniramo imbohe z'umwami, aba muri iyo nzu y'imbohe.


kandi imbohe zose z'u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w'i Babuloni yatwikishije umuriro’,


Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry'umuriro ugurumana.


Maze abatware b'intebe n'ibisonga byabo, n'abanyamategeko n'abajyanama b'umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n'imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.


Ariko umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye, ako kanya arajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana.”


babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan