Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 3:20 - Bibiliya Yera

20 Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry'umuriro ugurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Hanyuma atoranya mu ngabo ze abagabo bafite imbaraga, abategeka kuboha Shadaraki na Meshaki na Abedinego kugira ngo babajugunye mu itanura rigurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Hanyuma atoranya mu ngabo ze abagabo bafite imbaraga, abategeka kuboha Shadaraki na Meshaki na Abedinego kugira ngo babajugunye mu itanura rigurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 3:20
7 Iomraidhean Croise  

Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.


Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”


Nebukadinezari azabiranywa n'uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi.


Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n'imyambaro n'imyitero n'ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry'umuriro ugurumana.


Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane.


Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan