Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:6 - Bibiliya Yera

6 Ariko nimumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano n'icyubahiro cyinshi. Nuko ngaho nimumbwire izo nzozi n'uko zisobanurwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nyamara nimumbwira inzozi n'icyo zisobanura, nzabaha impano n'ibihembo, mbaheshe n'icyubahiro cyinshi. Ngaho rero nimumbwire inzozi n'icyo zisobanura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nyamara nimumbwira inzozi n'icyo zisobanura, nzabaha impano n'ibihembo, mbaheshe n'icyubahiro cyinshi. Ngaho rero nimumbwire inzozi n'icyo zisobanura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:6
8 Iomraidhean Croise  

Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy'i Babuloni, no kuba umutware mukuru w'abanyabwenge bose b'i Babuloni.


Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.


Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi.” Abo banyabwenge b'i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”


kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”


Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?”


Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.


Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujije icyubahiro.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan