Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:47 - Bibiliya Yera

47 Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w'abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:47
34 Iomraidhean Croise  

Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w'umuhanga muhwanye,


Hanyuma agarukana n'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.”


Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari.


Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Nimushime Umwami w'abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.


Abami bose bazamwikubita imbere, Amahanga yose azamukorera.


Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “imana” urubanza iti


Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane, Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.


Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, umwami w'abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n'amagare n'abagendera ku mafarashi, n'ingabo nyinshi n'abantu benshi.


“Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.


Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru


Kandi ihishura ibihishwe by'ahatagerwa, izi n'ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.


ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n'ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi:


“Nuko ibyawe, nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba.


Kandi jyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n'uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby'inzozi ze, amenye n'ibyo umutima we wibwiraga.


Nuko wowe nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro,


Nuko noneho nimwumva amajwi y'amahembe n'imyironge n'inanga, n'isambuka n'amabubura n'amakondera n'ibintu by'ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry'umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”


Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry'umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.


“Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y'indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk'icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”


Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y'isi yose,


Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari.


Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”


kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w'imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n'umucyo no kwitegereza n'ubwenge buhwanye n'ubwenge bw'imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abakonikoni n'abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi,


Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.


ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.


Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa.


kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutware utwara abatware.


“Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.


no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,


Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”


Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan