Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:44 - Bibiliya Yera

44 Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 “Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 “Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:44
38 Iomraidhean Croise  

Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni y'ubutware ntizava hagati y'ibirenge bye, Nyirayo ataraza, Uwo ni we amahanga azumvira.


Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y'ubwami bwe iteka ryose.


Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y'ubwami bwawe izakomera iteka ryose.’ ”


Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose, Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.


Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.


Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Ni cyo bazabamo bo n'abana babo n'abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose.


ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n'ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi:


Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n'intoki, ryikubita ku birenge by'icyo gishushanyo by'ibyuma n'ibumba, rirabimenagura.


Nuko icyuma n'ibumba n'umuringa, n'ifeza n'izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk'umurama w'aho bahurira mu cyi, bitumurwa n'umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.


Nuko wowe nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro,


Kandi nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n'urubyaro rw'abantu, ariko ntibazafatana nk'uko ibyuma bitavanga n'ibumba.


bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b'i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe.


None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy'ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.


Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!


Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka.


Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’


Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.


kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, n'abatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni, uhereye ubwo ukageza iteka ryose.


kandi nzubika intebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubika amagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we.


kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n'ibyifuzwa n'amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.


Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”


Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya


Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”


azayaragiza inkoni y'icyuma nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk'uko nanjye nabihawe na Data.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan