Daniyeli 2:41 - Bibiliya Yera41 Kandi nk'uko wabonye ibirenge n'amano ari igice cy'ibumba ry'umubumbyi n'igice cy'ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk'ibyuma nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D41 Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana41 Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba. Faic an caibideil |
“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.