Daniyeli 2:40 - Bibiliya Yera40 Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk'icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk'uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D40 hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana40 hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi. Faic an caibideil |
“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.