Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:39 - Bibiliya Yera

39 Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

39 Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

39 Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:39
14 Iomraidhean Croise  

Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”


Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n'umutware w'u Buperesi, nimara kugenda umwami w'u Bugiriki araherako aze.


Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n'amaboko yacyo byari ifeza, inda n'ibibero byacyo byari imiringa,


yaguhaye n'inyamaswa zo mu gasozi n'ibisiga byo mu kirere by'aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w'izahabu ni wowe.


Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk'icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk'uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo.


“Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.


“Impfizi y'intama y'amahembe abiri wabonye, ni bo bami b'Abamedi n'Abaperesi.


Kandi ya sekurume y'ihene y'igikomo ni umwami w'i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y'amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.


Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga.


Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan