Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:38 - Bibiliya Yera

38 yaguhaye n'inyamaswa zo mu gasozi n'ibisiga byo mu kirere by'aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w'izahabu ni wowe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

38 Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

38 Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:38
10 Iomraidhean Croise  

Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imidugudu yaho yose riti


Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububiko bwayo.


Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n'amaboko yacyo byari ifeza, inda n'ibibero byacyo byari imiringa,


Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose.


kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo,


“Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n'ubwiza n'icyubahiro.


Iya mbere yasaga n'intare, ifite amababa nk'ay'ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk'umuntu kandi ihabwa umutima nk'uw'umuntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan