Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:37 - Bibiliya Yera

37 Nuko wowe nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

37 “Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

37 “Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:37
32 Iomraidhean Croise  

Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.


“Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”


“Kuro umwami w'u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ibihugu by'abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.


Aritazeruzi umwami w'abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru. “Ni amahoro masa n'ibindi.


Ntimwiringire agahato, Ntimwizigirire ubusa kunyaga, Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.


Ni jye wimika abami, Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera.


Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?


“Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami.


Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y'icyuma mu majosi y'ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w'i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n'inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”


Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imidugudu yaho yose riti


Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, umwami w'abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n'amagare n'abagendera ku mafarashi, n'ingabo nyinshi n'abantu benshi.


Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububiko bwayo.


“Nuko nyagasani, wabonye igishushanyo kinini kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane. Cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba.


Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.


icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n'ubutware bwawe bugera ku mpera y'isi.


Uzirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk'inka, uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.


Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari.


bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b'i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe.


Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”


None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy'ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.


“Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n'ubwiza n'icyubahiro.


Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.


Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaro umwami w'ibikomangoma azabakorera.


Ntuduhāne mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, None n'iteka ryose. Amen. ’


Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”


no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,


Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”


Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.


“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”


Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan