Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:34 - Bibiliya Yera

34 Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n'intoki, ryikubita ku birenge by'icyo gishushanyo by'ibyuma n'ibumba, rirabimenagura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Ucyitegereza iyo shusho, ibuye rirarimbuka nta wuririmbuye, ryikubita ku birenge bikozwe mu cyuma n'ibumba by'iyo shusho rirabijanjagura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Ucyitegereza iyo shusho, ibuye rirarimbuka nta wuririmbuye, ryikubita ku birenge bikozwe mu cyuma n'ibumba by'iyo shusho rirabijanjagura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:34
25 Iomraidhean Croise  

Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka.


Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.


Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.


Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.


“Ariko uzavunagurikira hagati y'abatakebwe, uryamishwe hamwe n'abicishijwe inkota.


Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n'uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru.


amaguru yacyo yari ibyuma, n'ibirenge byacyo byari igice cy'ibyuma n'icy'ibumba.


Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’


Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.


Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”


Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’


Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.


Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.


Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru.


Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu.


Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,


Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”


Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan