Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:27 - Bibiliya Yera

27 Daniyeli asubiza umwami ati “Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

27 Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

27 Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:27
12 Iomraidhean Croise  

Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.” Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw'Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”


Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n'abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo.


Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n'abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi.


Indagu z'abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu.


Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.


Mu ijambo ryose ry'ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.


Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n'abapfumu, n'abashitsi n'Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.


“Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi: nagiye kubona mbona igiti kiri mu isi hagati, uburebure bwacyo bwari bukabije.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan