Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 12:8 - Bibiliya Yera

8 Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z'ibyo byose zizaba izihe?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z'ibyo byose zizaba izihe?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 12:8
9 Iomraidhean Croise  

Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y'imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby'igihe gishyize kera.”


Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”


Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atunga ukuboko kw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.”


Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka.


Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by'igitambo gihoraho n'igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n'izo ngabo bizasiribangwa?”


Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.


Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.


Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.


barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan