Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 11:6 - Bibiliya Yera

6 Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w'umwami w'ikusi azasanga umwami w'ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z'amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n'amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n'abamuzanye n'umubyeyi we, n'uwamukomezaga icyo gihe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nihashira imyaka abami b'ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w'umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y'igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n'umwana we n'abaja yavanye iwabo n'abamushyigikiye bose bazicwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nihashira imyaka abami b'ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w'umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y'igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n'umwana we n'abaja yavanye iwabo n'abamushyigikiye bose bazicwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 11:6
9 Iomraidhean Croise  

Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N'ukuboko kubanguwe kuravunika.


Inzira ze zikomera iteka, Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba, Abanzi be bose abacurira ingoni.


“Mwana w'umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.


kuko umwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi.


Nuko umwami w'ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z'umwami w'ikusi ndetse n'intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.


“Nuko mu gihe cy'imperuka umwami w'ikusi azamutera, kandi umwami w'ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzure w'amazi,


Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by'umwami w'ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.


Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan