Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 11:36 - Bibiliya Yera

36 “Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

36 “Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

36 “Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 11:36
47 Iomraidhean Croise  

Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Uwiteka ahindura ubusa imigambi y'amahanga, Akuraho ibyo amoko yibwira.


Mu mutima w'umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y'Uwiteka ni yo ihoraho.


kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.


Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n'umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”


Ashuri ni yo ngegene y'umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.


Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi,


nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’


“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira.


Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho ni umuriro n'inkwi nyinshi, umwuka w'Uwiteka umeze nk'umugezi w'amazuku ari wo urikongeza.


Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.


Washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu.


“Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana.


Kandi mwanyiraririyeho n'ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.


Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk'uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.


“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,


Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.


Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atunga ukuboko kw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.”


Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w'abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”


Abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw'icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.


Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y'ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.


Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye.


Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy'umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby'igihe cy'imperuka cyategetswe.


Mbona iyo mpfizi y'intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.


Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushye ndetse azaguguna n'inzara zazo.


“Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.


Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,


ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.


Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa.


Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.


Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.


Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.


“Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.


ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”


Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka.


Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.


Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera.


Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan