Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 11:13 - Bibiliya Yera

13 kuko umwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Umwami wa Siriya azamara imyaka akoranya izindi ngabo nyinshi kurusha iza mbere, maze amanuke afite ingabo nyinshi n'intwaro nyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Umwami wa Siriya azamara imyaka akoranya izindi ngabo nyinshi kurusha iza mbere, maze amanuke afite ingabo nyinshi n'intwaro nyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 11:13
6 Iomraidhean Croise  

Umwami w'ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,


Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w'ikusi, kandi ab'inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.


“Nuko mu gihe cy'imperuka umwami w'ikusi azamutera, kandi umwami w'ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzure w'amazi,


Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atunga ukuboko kw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.”


Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwa umutima n'ibyo atekereje. Umwami arongera aramubwira ati “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarika umutima.” Beluteshazari aramusubiza ati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan