Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 10:21 - Bibiliya Yera

21 Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by'ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 10:21
14 Iomraidhean Croise  

Ariko umutware w'ibwami bw'u Buperesi amara iminsi makumyabiri n'umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b'u Buperesi.


“Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.


“Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”


Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby'ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby'igihe gishyize kera.”


Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe.


Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n'impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.


Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.


Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo


Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose, Abimenye uhereye kera kose.’


Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”


Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan