Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 10:1 - Bibiliya Yera

1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w'i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy'ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 10:1
28 Iomraidhean Croise  

Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n'Imana kandi izabisohoza vuba.


Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati


Kandi bahemba abubatsi n'ababaji impiya, ab'i Sidoni n'ab'i Tiro babaha ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta, kugira ngo bazane ibiti by'imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w'u Buperesi.


Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n'abandi batware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk'uko Kuro umwami w'u Buperesi yadutegetse.”


Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami w'u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w'u Buperesi.


Nuko abakuru b'Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk'uko itegeko ry'Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw'itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w'u Buperesi.


“Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y'Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry'iby'inzu y'Imana y'i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw'igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n'ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu.


Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”


Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.


Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.


Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.


Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y'imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby'igihe gishyize kera.”


Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw'u Bugiriki.


“Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”


Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy'imperuka.


Ni yo inyuranya ibihe n'imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya.


Icyo giti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru, cyitegera abo ku mpera y'isi yose.


kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”


Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.


Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n'ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z'intare.”


maze numva ijwi ry'umuntu riturutse hagati y'uruzi Ulayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”


Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby'ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby'igihe gishyize kera.”


Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”


Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw'Umwana w'Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukuri kw'Imana.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan