Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:19 - Bibiliya Yera

19 Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:19
11 Iomraidhean Croise  

Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose.


Bukeye Eliya w'i Tishubi, umwe mu basuhuke b'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”


Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi.


Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.


Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n'Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w'inkone ajya kubamumurikira.


batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo.


Nuko umwami abategekera igaburo ry'iminsi yose rivuye ku byokurya by'umwami, n'umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y'umwami.


Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.


Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.


Nuko ingoma ijya ku nama ngo abanyabwenge bicwe, bajya gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo bicwe.


“Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y'indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk'icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan