Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:1 - Bibiliya Yera

1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu mwaka wa gatatu Yoyakimu umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye Yeruzalemu arayigota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu mwaka wa gatatu Yoyakimu umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye Yeruzalemu arayigota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:1
14 Iomraidhean Croise  

Yehoyakimu uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Zebida umukobwa wa Pedaya w'i Ruma.


Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze.


Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”


Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b'i Buyuda,


Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda riti


Ariko igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z'Abakaludaya, duhinge n'ingabo z'Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.”


Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti


Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ati


Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy'Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya.


Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.


Umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.


Nuko bazana Daniyeli imbere y'umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b'Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan