Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Amosi 1:3 - Bibiliya Yera

3 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Amosi 1:3
26 Iomraidhean Croise  

Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.


Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w'i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.


Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n'amagare cumi, n'ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w'i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk'umurama w'aho bahurira.


Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.


Hazayeli aramubaza ati “Databuja, urarizwa n'iki?” Aramusubiza ati “Ndarizwa n'uko menye inabi uzagirira Abisirayeli: ibihome byabo uzabitwika, uzicisha abasore babo inkota, uzahondagura abana babo bato, n'abagore babo batwite uzabafomoza.”


Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira, Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.


Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.


Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:


Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.


Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw'igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.


“Dore nzakugira umuhuzo mushya w'ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n'udusozi ukaduhindura nk'ibishingwe.


kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswe kizatabwa.


kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.


Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.”


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y'Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga.


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n'umutindi bakamugura inkweto.


Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanura ku gihugu cy'i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n'imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso,


no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan