Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 3:2 - Bibiliya Yera

2 Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 3:2
27 Iomraidhean Croise  

zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.


Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n'intumwa n'umwigisha w'abanyamahanga.


Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,


Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk'uko urugero rw'impano ya Kristo ruri.


Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana.


kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.


Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.


Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ”


Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,


Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”


Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,


ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n'intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri.


cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.


bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw'Imana by'ukuri,


kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose,


niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n'ukuri ko muri Yesu,


Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,


Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.


Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga


Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo.


njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan