Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abefeso 1:3 - Bibiliya Yera

3 Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abefeso 1:3
39 Iomraidhean Croise  

kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.


Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”


Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n'umwami.


Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.


Maze Hezekiya n'abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n'abantu be b'Abisirayeli.


Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry'icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.


Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni, Ni we waremye ijuru n'isi.


Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe.


Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.


Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.”


None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy'ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.


Simiyoni aramuterura ashima Imana ati


Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.


ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.


Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”


natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.


kugira ngo muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutima umwe n'akanwa kamwe.


Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,


Nk'uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,


Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumure ryose,


Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.


Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.


kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.


Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga.


kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.


kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,


izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,


nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu,


kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka, bamenyeshwe n'Itorero ubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi


Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.


kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.


(Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)


Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by'ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n'ibitambo biruta ibyo.


Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan