Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 9:7 - Bibiliya Yera

7 Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n'icyo koswa, wihongerere, uhongerere n'abantu, maze utambirire n'abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Musa abwira Aroni ati: “Egera urutambiro utambe igitambo cyawe cyo guhongerera ibyaha n'igikongorwa n'umuriro, kugira ngo wowe n'Abisiraheli mubabarirwe, hanyuma uture Uhoraho amaturo yabo nk'uko yabitegetse, kugira ngo bababarirwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Musa abwira Aroni ati: “Egera urutambiro utambe igitambo cyawe cyo guhongerera ibyaha n'igikongorwa n'umuriro, kugira ngo wowe n'Abisiraheli mubabarirwe, hanyuma uture Uhoraho amaturo yabo nk'uko yabitegetse, kugira ngo bababarirwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nuko Musa abwira Aroni, ati «Egera urutambiro, uture igitambo cyawe cy’impongano y’ibyaha n’igitambo cyawe gitwikwa, kugira ngo wikorereho ubwawe no ku muryango umuhango ubahanaguraho icyaha. Hanyuma, umurike amaturo y’umuryango kugira ngo uwukorereho umuhango uwuhanaguraho icyaha nk’uko Uhoraho yabitegetse.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 9:7
12 Iomraidhean Croise  

“Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.


Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu.


Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye.


“Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy'umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha.


Uko bikozwe uyu munsi, ni ko Uwiteka yategetse ko bijya bikorerwa kubahongerera.


Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n'isekurume y'intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y'Uwiteka.


Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw'abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n'ibitambo by'ibyaha,


Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk'uko abitambirira abandi.


Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.


Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan