Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 8:7 - Bibiliya Yera

7 Amwambika ya kanzu ibanza ku mubiri, amukenyeza wa mushumi, amwambika ya kanzu yindi, na efodi, amukenyeza wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi, arawuyihwamikisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 yambika Aroni ikanzu ndende amukenyeza umukandara, amwambika n'ikanzu ngufi n'igishura amukenyeza n'umukandara wacyo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 yambika Aroni ikanzu ndende amukenyeza umukandara, amwambika n'ikanzu ngufi n'igishura amukenyeza n'umukandara wacyo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Nyuma y’ibyo, yambika Aroni ikanzu anamusesuraho umusanganyagihimba, maze amukenyeza n’umukandara wawo kugira ngo awumukomezeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 8:7
12 Iomraidhean Croise  

Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n'umurimbo.


Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n'uwitwa efodi, n'ikanzu n'indi kanzu y'amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n'umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n'abana be imyambaro yejejwe, kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.


“Efodi bazayiremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayiboha.


Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi,


Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk'uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye.


Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.


Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”


Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.


ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,


kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.


Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan