Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 7:9 - Bibiliya Yera

9 Kandi ituro ry'ifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cy'imitsima, n'irikarangishijwe amavuta, n'irikaranze ubukuzagara, azabe ay'umutambyi uyatuje.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Amaturo y'ibinyampeke yokejwe mu ifuru cyangwa akaranze, ni ay'umutambyi wayamurikiye Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Amaturo y'ibinyampeke yokejwe mu ifuru cyangwa akaranze, ni ay'umutambyi wayamurikiye Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ituro ryokerejwe ku ziko, hamwe n’iritetse mu nkono cyangwa irikaranze ku ipanu, bizaba iby’umuherezabitambo uzabitura; ni ibye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 7:9
12 Iomraidhean Croise  

Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukuraho urubanza n'izo gukuraho ibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y'Uwiteka, ahubwo zabaga iz'abatambyi.


Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.


Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.


Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy'umutamby, nk'uko biba ku ituro ry'ifu ridaturirirwa ibyaha.”


Ituro ry'ifu ryose rivanze n'amavuta cyangwa ry'ubukuzagara, bene Aroni bose barigabane banganye.


Kandi umutambyi utambiriye umuntu igitambo cyoswa, abe ari we ujyana uruhu rw'igitambo atambye.


Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n'umuriro: ituro ryabo ryose n'igitambo cyabo cyose, n'ituro ryabo ry'ifu ryose, n'igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n'igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n'abana bawe.


Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro?


Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?


Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan