6 Umutambyi w'umugabo wese yakiryaho, kijye kirirwa ahantu hera, ni icyera cyane.
6 cyamweguriwe rwose. Abatambyi n'abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya ku nyama zisigaye, kandi bakazirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro.
6 Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose.
Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera.
Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.
Umugabo wese wo muri bene Aroni yakiryaho. Iryo ni itegeko ridakuka ribategeka mu bihe byanyu byose, ritegeka iby'amaturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uzayakoraho wese azaba ari uwera.”
Umutambyi abyosereze ku gicaniro, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Icyo ni igitambo gikuraho urubanza.
‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy'umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’ ” Abatambyi baramusubiza bati “Oya.”
Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro?
Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro?