Abalewi 7:12 - Bibiliya Yera12 Nagitamba ho igitambo cy'ishimwe, aturane n'icyo gitambo cy'ishimwe udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima tutasembuwe dusa n'amabango dusizwe amavuta ya elayo, n'udutsima tw'ifu y'ingezi itoshejwe n'amavuta ya elayo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D12 niba ari igitambo cyo gushimira Uhoraho, nyiracyo akizanane n'imigati idasembuye irimo amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'utugati dukozwe mu ifu nziza ivanze n'amavuta, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana12 niba ari igitambo cyo gushimira Uhoraho, nyiracyo akizanane n'imigati idasembuye irimo amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'utugati dukozwe mu ifu nziza ivanze n'amavuta, Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu12 Nikiba ikijyanirana no gushimira Uhoraho, kizaherekezwe n’utugati tudasembuye kandi dusize amavuta hamwe n’imitsima idasembuye, na yo ivugishijwe amavuta. Faic an caibideil |
aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N'ijwi ry'abazana ibitambo byo gushima mu nzu y'Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga.