Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 6:8 - Bibiliya Yera

8 Ku ifu y'ingezi y'iryo turo n'amavuta ya elayo yaryo akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose uririho, abyosereze ku gicaniro bibere Uwiteka impumuro nziza, bibe urwibutso rwaryo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n'urushyi rw'ifu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n'urushyi rw'ifu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ku ifu y’ituro, ku mavuta hamwe n’ububani buri kuri iryo turo, bazayoreho ibyuzuye urushyi, maze babitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’urwibutso kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 6:8
4 Iomraidhean Croise  

“Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka.


Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi,


“Iri ni itegeko ry'ituro ry'ifu: bene Aroni barimurike imbere y'Uwiteka, imbere y'igicaniro.


Igisigaye kuri iryo turo Aroni n'abana be bakirye, bakirīre ahantu hera kidasembuwe, mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro abe ari ho bakirīra.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan