Abalewi 5:6 - Bibiliya Yera6 azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye. Faic an caibideil |
Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera.