Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:7 - Bibiliya Yera

7 Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho imibavu, kiri imbere y'Uwiteka mu ihema ry'ibonaniro, andi maraso y'icyo kimasa yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezweho ibitambo, kiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:7
17 Iomraidhean Croise  

Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo, Muboheshe igitambo imigozi, Mukijyane ku mahembe y'igicaniro.


Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y'igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.


Abīkīre icyo kimasa imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z'igicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.


Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose.


Yende kuri ayo maraso, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cy'imbere y'Uwiteka kiri mu ihema ry'ibonaniro, andi maraso yose ayabyarire ku gicaniro hasi cyoserezwaho ibitambo, kiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.


Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.


Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yacyo, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.


Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.


Amishe ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw'igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.


Mose arakibīkīra, yenda amaraso yacyo, ayashyirisha urutoki ku mahembe y'igicaniro impande zose, aboneza icyo gicaniro, akibyariraho amaraso hasi, acyereza kugihongerera.


Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y'igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi,


Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo.


Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere.


Nuko ihema n'ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,


Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan