Abalewi 4:3 - Bibiliya Yera3 “Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy'umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Niba ari Umutambyi mukuru ukoze icyaha agatuma Abisiraheli batababarirwa ibyaha, ajye atambira Uhoraho ikimasa kidafite inenge ho igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Niba ari Umutambyi mukuru ukoze icyaha agatuma Abisiraheli batababarirwa ibyaha, ajye atambira Uhoraho ikimasa kidafite inenge ho igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha. Faic an caibideil |
Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurume y'intama mirongo urwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.