5 Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y'igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
5 Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.
“ ‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.