Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 27:8 - Bibiliya Yera

8 “Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyo uwahize ashobora gutanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 27:8
11 Iomraidhean Croise  

Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw'Abasiriya. Bageze aho urugerero rw'Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,


Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y'abamaraya.


“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”


“Umugabo usagije imyaka mirongo itandatu ujye umucira shekeli cumi n'eshanu, umugore ujye umucira shekeli cumi.


“Niba ari itungo yahize ryo mu moko batambira Uwiteka, iryo muri ayo moko ryose umuntu ahaye Uwiteka rizaba iryera.


“Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha.


“Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa.


Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.


kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan