Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:8 - Bibiliya Yera

8 Abatanu muri mwe bazirukana ijana, ijana muri mwe bazirukana abantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n'inkota imbere yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Nubwo mwaba batanu gusa muzirukana ijana, naho mwaba ijana mwirukane ibihumbi icumi maze mubicishe inkota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Nubwo mwaba batanu gusa muzirukana ijana, naho mwaba ijana mwirukane ibihumbi icumi maze mubicishe inkota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Batanu muri mwe bazajya bamenesha ababisha ijana, naho ijana bo bameneshe ibihumbi cumi, maze muzabamarishe inkota zanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:8
15 Iomraidhean Croise  

Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w'Umuhakimoni, umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.


Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.


Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by'umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n'ibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.


Muzirukana ababisha banyu, bagushirizwe n'inkota imbere yanyu.


Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b'i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo.


Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk'imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”


Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”


Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.


Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo, Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu, Iyo Igitare cyabo kitabagura, Iyo Uwiteka atabagabiza?


ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk'uko yababwiye.


Nuko abona igufwa ry'umusaya w'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan