Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:44 - Bibiliya Yera

44 Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:44
20 Iomraidhean Croise  

“Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho.


Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.


banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n'ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.


Ariko ku bw'imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y'imbabazi n'ibambe.


Nk'uko se w'abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.


Ni bwo nzahōrēsha ibicumuro byabo inkoni, No gukiranirwa kwabo nzaguhōrēsha kubakubita.


Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, Kandi atazareka umwandu we.


Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y'icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.


“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.


Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.”


“Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.


ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n'urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ”


Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose.


Nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga.


Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati


Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”


Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan