Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:42 - Bibiliya Yera

42 ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n'iryo nasezeranye na Isaka, n'iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Jyewe nzahora nibuka Isezerano nagiranye na Yakobo; nzibuka kandi n’iryo nagiranye na Izaki, sinzibagirwa ndetse n’irindi nagiranye na Abrahamu, maze nzahore nibuka igihugu cyanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:42
26 Iomraidhean Croise  

Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,


Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.


Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”


kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze.”


Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n'urubyaro rwawe,


Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”


Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n'iteraniro ry'amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe,


kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.”


nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.


Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”


kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n'ab'inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n'iki.”


Akibuka isezerano yabasezeraniye, Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri,


Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.


Kandi numvise umuniho w'Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.


Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n'ab'inzu ya Yakobo.


Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose.


Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.


Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera,


kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y'inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.


Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k'ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo,


Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan