Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:1 - Bibiliya Yera

1 “Ntimukareme ibigirwamana by'ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y'amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Uhoraho akomeza kubwira Abisiraheli ati: “Ntimukiremere ibigirwamana cyangwa amashusho asengwa, ntimugashinge mu gihugu cyanyu inkingi z'amabuye cyangwa amabuye abajweho amashusho kugira ngo muyasenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Uhoraho akomeza kubwira Abisiraheli ati: “Ntimukiremere ibigirwamana cyangwa amashusho asengwa, ntimugashinge mu gihugu cyanyu inkingi z'amabuye cyangwa amabuye abajweho amashusho kugira ngo muyasenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Muzirinde kwihangira ibigirwamana. Ntimuzasenge ibishushanyo cyangwa inkingi z’amabuye. Mu gihugu cyanyu ntimuzahazane amabuye abaje maze ngo muyunamire. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:1
30 Iomraidhean Croise  

Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose.


Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,


bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli.


Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.


Abasenga ibishushanyo bibajwe, Bakirata iby'ubusa bamware, Ibigirwamana byose biramuramya.


“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.


Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire.


Ntuzikubite imbere y'imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z'amabuye bubatse.


“Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.


Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by'ifeza n'iby'izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n'ubucurama,


“Ntimugahindukirire ibigirwamana by'ubusa, ntimukicurire imana z'ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Uwo muri bene Aroni utambye amaraso n'urugimbu by'ibitambo by'uko umuntu ari amahoro, abe ari we uhabwa urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho umwanya we.


muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z'imisozi.


“Nuko rero ubwo turi urubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo.


“Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!”


“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.


Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.


Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n'abahungu be, bari abatambyi b'umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan