Abalewi 24:5 - Bibiliya Yera5 “Kandi wende ifu y'ingezi, uyivugemo udutsima cumi na tubiri utwose, ibice bya cumi bibiri bya efa bivugwemo agatsima kamwe bityo bityo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 “Utekeshe imigati cumi n'ibiri, buri mugati ukorwe mu biro bibiri by'ifu nziza, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 “Utekeshe imigati cumi n'ibiri, buri mugati ukorwe mu biro bibiri by'ifu nziza, Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Uzafate agafu, uzatekemo utugati cumi na tubiri, buri kose gakozwe n’ifu yuzuye utwibo tubiri. Faic an caibideil |
bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.
n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.