bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.