Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 23:7 - Bibiliya Yera

7 Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 23:7
8 Iomraidhean Croise  

Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w'inda y'umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.


Kuri uwo munsi mujye muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose.


Ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.”


Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa karindwi ni uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.”


“ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.


“ ‘Kandi ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho, kandi mumare iminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan