Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 21:21 - Bibiliya Yera

21 Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 None rero Aroni, abazagukomokaho bazarangwaho bene ubwo busembwa, ntibazigere bakora imirimo y'ubutambyi ngo bampereze ibyokurya, ari yo maturo atwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 None rero Aroni, abazagukomokaho bazarangwaho bene ubwo busembwa, ntibazigere bakora imirimo y'ubutambyi ngo bampereze ibyokurya, ari yo maturo atwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Nuko rero umuntu wo mu nkomoko y’umuherezabitambo Aroni, naba yaramugaye, ntazature Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Kuko nyine aba ari ikimuga, ntazigore atura Imana ye igitambo cy’ibiribwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 21:21
4 Iomraidhean Croise  

Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.


“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.


Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera.


Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan