Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 20:3 - Bibiliya Yera

3 Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uko ni ko nzamuhana muce mu Bisiraheli, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, agahumanya Ihema ryanjye kandi agatukisha izina ryanjye riziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uko ni ko nzamuhana muce mu Bisiraheli, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, agahumanya Ihema ryanjye kandi agatukisha izina ryanjye riziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Jyewe, nzarakarira uwo muntu, muce mu muryango we, kuko azaba yatuye Moleki umwe mu bana be, akanduza Ingoro yanjye, kandi agasuzugura izina ryanjye ritagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 20:3
16 Iomraidhean Croise  

Umuntu wese uzavanga asa na yo cyangwa uzayasīga utari umutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.’ ”


“ ‘Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n'ibigirwamana byanyu.


Umwami Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri ndirahiye, kuko wahumanishije ubuturo bwanjye bwera ibintu byawe byangwa urunuka n'ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe.


“Nuko mujye mutandukanya Abisirayeli no guhumana kwabo, kugira ngo baticishwa no guhumana kwabo, mbahora kwanduza ubuturo bwanjye buri hagati muri bo.”


“Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.


“Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.


Ntimukarahire ibinyoma izina ryanjye, bigatuma musuzuguza izina ry'Imana yanyu. Ndi Uwiteka.


Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice,


Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera.


Ariko umuntu wese uzarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, agihumanye, kandi nyiracyo ari Uwiteka, azakurwe mu bwoko bwe.


Kandi umuntu nakora ku kintu cyose gihumanya, igihumanya kiva mu muntu, cyangwa itungo rihumanya, cyangwa inyamaswa ihumanya, cyangwa ikindi cyose gihumanya kikazira, akarya ku nyama z'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, kandi nyiracyo ari Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.”


Uzakora ku ntumbi y'umuntu wese wapfuye ntiyihumanure, azaba yanduje ubuturo bw'Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kuko atamishweho ayo mazi ahumanura, azaba ahumanye, azaba akiriho guhumana kwe.


“Ariko umuntu uzahumana ntiyihumanure, azakurirwe hagati y'iteraniro, kuko yanduje Ahera h'Uwiteka. Kuko atamishweho amazi ahumanura, azaba ahumanye.


Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.


Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi, N'amatwi ye ari ku byo basaba. Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan