Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 20:2 - Bibiliya Yera

2 “Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 20:2
33 Iomraidhean Croise  

Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni.


bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n'Uwiteka kugira ngo bamurakaze.


Kandi yangiza n'i Tofeti hari mu gikombe cya bene Hinomu, ngo he kugira umuntu wese unyuriza Moleki umwana we w'umuhungu cyangwa w'umukobwa mu muriro.


Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.


Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza.


Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza, Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo, Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni, Igihugu gihumanywa n'amaraso.


Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n'abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.”


Kandi bubatse ingoro z'i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n'abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.


kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugira ngo mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.’


Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n'abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n'ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.


Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye n'ibigirwamana byabo, n'abahungu babo bambyariye babibacishirije mu muriro ngo bakongoke.


Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturo bwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye.


“Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.


“Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa.


“Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,


“Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.


Uwiteka abwira Mose ati


“Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n'umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.”


“Jyana uwamvumye inyuma y'ingando, abamwumvise bose bamushyire ibiganza ku mutwe, iteraniro ryose rimwicishe amabuye.


Uzatuka izina ry'Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry'Uwiteka azicwe.


Mose ategeka Abisirayeli, bajyana inyuma y'ingando uwavumye Uwiteka, bamwicisha amabuye. Abisirayeli bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.


Mwateruye ihema rya Moleki, N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga. Nanjye nzabīmurira hakurya y'i Babuloni.’


Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n'abahungu babo n'abakobwa babo babosereze imana zabo.


Hagati muri mwe, ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo,


Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby'ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi,


Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.


bamusohore bamujyane ku rugi rw'inzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan