Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 2:16 - Bibiliya Yera

16 Umutambyi yose urwibutso rw'iryo turo, ari igice cy'ayo mahundo y'igiheri n'icy'ayo mavuta n'uwo mubavu wose. Iryo ni ituro riturwa Uwiteka rigakongorwa n'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Umutambyi ajye atwika uwo mubavu wose n'igice cy'impeke kivanze n'amavuta, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, ribe ari ituro ritwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Umutambyi ajye atwika uwo mubavu wose n'igice cy'impeke kivanze n'amavuta, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, ribe ari ituro ritwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Hanyuma, kuri iyo fu y’igiheri no kuri ayo mavuta, umuherezabitambo azagabanyeho iby’umuhango, maze abitwikane na bwa bubani bwose. Iryo ni ituro, igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 2:16
12 Iomraidhean Croise  

Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba.


Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe.


ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.


Mubiture Uwiteka ari ituro ry'umuganura, ariko ntibigashyirirwe ku gicaniro kuba impumuro nziza.


“Kandi nutura Uwiteka ituro ry'umuganura, ribe amahundo mabisi akaranze, ituro ry'igiheri cy'amahundo mabisi akaranze.


Uyasukeho amavuta ya elayo, uyashyireho n'umubavu, iryo ni ituro ry'imyaka.


Umutambyi akure kuri iryo turo urwibutso rwaryo, arwosereze ku gicaniro. Iryo ni ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza.


Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan