Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 2:10 - Bibiliya Yera

10 Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose: kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 2:10
15 Iomraidhean Croise  

Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi, umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imana umutima ukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane.


Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.


Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.


Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.”


Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, murirīre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.


Abīkīrire uwo mwana w'intama w'isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n'icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w'umutambyi, ni ko n'igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane.


Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.


Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.


Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy'umutamby, nk'uko biba ku ituro ry'ifu ridaturirirwa ibyaha.”


Ituro ry'ifu riturwa n'umutambyi ryose rijye ryoswa ritagabanije, ntirikaribwe.”


Kandi igitambo gitambiwe ibyaha cyose bazendaho amaraso, bakayazanira mu ihema ry'ibonaniro guhongerwa Ahera, ntikikaribwe ahubwo kijye cyoswa.’


Igisigaye kuri iryo turo Aroni n'abana be bakirye, bakirīre ahantu hera kidasembuwe, mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro abe ari ho bakirīra.


“Uko biri ku gitambo gitambirwa ibyaha ni ko biri no kugikuraho urubanza, itegeko ryabyo ni rimwe: umutambyi ubihonga abe ari we biba umwanya we.


Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n'umuriro: ituro ryabo ryose n'igitambo cyabo cyose, n'ituro ryabo ry'ifu ryose, n'igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n'igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n'abana bawe.


Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan